Ecclesiastes 7:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nihatiye kumenya no gusobanukirwa ubwenge icyo ari cyo, kimwe n'imiterere y'ibintu. Nihatira gusobanukirwa ubugome n'ubupfapfa, nsanga ibyo byombi ari ubusazi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu mutima wanjye, jyewe nahagurukiye gushakashaka no gucengera ubuhanga n’ukuri kw’ibintu, nsanga ubugome ari ubucucu, naho ubusazi ari uguhangwaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndahindukira maramaje mu mutima kumenya no kugenzura no gushaka ubwenge, no guhanuza ibintu no kumenya ko ibibi ari ubupfapfa, kandi ko ubupfapfa ari ibisazi.