Ecclesiastes 7:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ikintu nabonye gikabije ubugome kurusha urupfu, ni umugore ugusha umugabo mu mutego. Urukundo rwe ni nk'urushundura, naho amaboko ye ni nk'ingoyi. Icyakora umuntu wubaha Imana aramurokoka, naho umunyabyaha ntamuva mu nzara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nasanze umugore atera agahinda kurusha urupfu, kuko ubwe ari umutego, umutima we ukaba urushundura, n’amaboko ye akaba ingoyi. Umuntu ushimisha Imana aramurokoka, naho umunyabyaha abura uko amwiyaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze mbona ikintu kirusha urupfu kurura: ni umugore umeze nk'umutego n'inshundura, n'amaboko ye akaba nk'ingoyi. Unezeza Imana azamurokoka, ariko umunyabyaha azafatwa na we.