Ecclesiastes 8:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nabonye kandi abagome bahambanwa icyubahiro, nyamara abakundaga gusengera mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu, ibikorwa byabo byibagiranye mu mijyi babikoreyemo. Ibyo na byo ni ubusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nabonye abagome bikoreye bajya kubahamba, bakabatambagiza umugi, bakiyibagiza ko bagize nabi. Ibyo na byo ni ubusa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nabonye abanyabibi bahambwa, bakajya ikuzimu, kandi abakoze ibitunganye na bo bakurwa mu buturo bwera bakibagirana mu murwa. Ibyo na byo ni ubusa.