Ecclesiastes 8:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hari ikindi kintu cy'imburamumaro nabonye ku isi: ni ukubona intungane zigwirirwa n'akaga kari gakwiriye abagome, naho abagome bakagira amahirwe akwiriye intungane. Ibyo na byo ndahamya ko ari ubusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari ikindi kintu cy’impfabusa ku isi: intungane zimwe zigira ibyago byagombaga kugwirira abanyabyaha, hakaba n’abanyabyaha baronka ibyiza byagombaga guhabwa intungane. Ndemeza ko n’ibyo ari amashyengo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hariho ikitagira umumaro gikorerwa mu isi, ni uko habaho abakiranutsi bababwaho n'ibikwiriye imirimo y'abakiranirwa, kandi habaho abanyabibi bababwaho n'ibikwiriye imirimo y'abakiranutsi. Ni ko kuvuga nti “Ibyo na byo ni ubusa.”