Ecclesiastes 8:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jyewe rero niyemeje kwinezeza. Koko ku isi nta wundi munezero umuntu ateze, uretse kurya no kunywa no kwinezeza. Ibyo ni byo bikwiriye kuranga imirimo akora mu minsi Imana imuhaye kubaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jyewe rero nakunze ibyishimo, kuko nta kindi kinyura umuntu ku isi atari ukurya, akanywa hanyuma agatengamara. Ndetse iyaba ibyo yabihoranaga mu miruho ye yose, igihe agifite ubuzima Imana yamuhaye ku isi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko mperako nshima ibitwenge, kuko munsi y'ijuru nta kirutira umuntu kurya no kunywa no kunezerwa, kuko ibyo ari byo bizagumana na we mu miruho ye iminsi yose Imana yamuhaye kubaho munsi y'ijuru.