Ecclesiastes 8:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
bityo mbona ko umuntu adashobora gusobanukirwa ibyo Imana ikora ku isi. Nubwo umuntu agerageza kubishakashaka ntabigeraho, ndetse n'umunyabwenge yibwira ko abizi, nyamara ntashobora kubisobanukirwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ubwo maze kwitegereza ibikorwa byose by’Imana, nahise ntahura ko nta washobora kumenya ibikorerwa ku isi, ko nta wasobanura impamvu umuntu atagera ku cyo avunikira. Ndetse n’umunyabuhanga wikekaho kumenya byinshi, na we ntashobora kubigeraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
nuko nitegereje imirimo y'Imana yose, nsanga yuko umuntu atabasha kugenzura umurimo wose ukorerwa munsi y'ijuru, kuko nubwo umuntu yakwihata kuwumenya atazawumenya, ndetse nubwo umunyabwenge yibwira ko azawumenya, ariko ntazawumenya.