Ecclesiastes 9:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero umuntu wese ntamenya igihe cye, kimwe n'uko ifi itamenya igihe iri bufatirwe mu rushundura, kandi inyoni ntimenye igihe iri bufatirwe mu mutego. Ni ko abantu batungurwa n'ibyago.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta muntu umenya igihe azapfira; uko amafi afatirwa mu rushundura cyangwa inyoni zikagwa mu mutego, ni na ko umuntu atungurwa n’ibyago, iyo bimwubikiye bikamugwa gitumo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Erega nta muntu uzi igihe cye, uko amafi afatwa mu rushundura n'inyoni na zo zikagwa mu mutego, uko ni ko abantu na bo bategwa mu gihe cy'amakuba, iyo baguwe gitumo.