Ecclesiastes 9:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni ko bimeze kandi ku bantu bose, haba ku ntungane kimwe n'umugome, yaba umwiza cyangwa umubi, uwubaha Imana n'utayubaha, yaba utamba ibitambo n'utabitamba. Uko bigendekera umuntu mwiza ni ko biba no ku munyabyaha, urahira kimwe n'utarahira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuri we byose ni amashyengo; kuko ari intungane n’umunyabyaha, ari utura ibitambo n’utigera abitura, ari umugiraneza n’umunyabyaha, ari upfa kurahira ari n’ubitinya, bose bapfa kimwe!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Byose kuri bose bibageraho kumwe: amaherezo y'abakiranutsi n'ay'abakiranirwa ni amwe, ay'umwiza uboneye n'ay'uwanduye, ay'utamba ibitambo n'ay'utabitamba, uko umwiza amera ni ko n'umunyabyaha ameze, urahira ameze nk'utinya kurahira.