Ephesians 2:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Natwe twese twabarirwaga muri abo, igihe twari tugikurikiza ibyo kamere yacu irarikira, tugakora iby'umubiri n'ibitekerezo byacu byifuza. Ku byerekeye kamere yacu, twari abo kurakaza Imana kimwe n'abandi bose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi natwe twese kera twari tumeze nka bo, dukurikira irari ry’umubiri wacu, dukora gusa ibyo umubiri ushaka n’ibyifuzo byawo bibi; yewe, ku bwacu twari twikururiye uburakari bw’Imana kimwe na bo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose.