Ephesians 3:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni ibanga ritigeze rimenyeshwa abantu ba kera, ariko ubu Imana yarihishuriye intore zayo z'Intumwa n'abahanuzi, ikoresheje Mwuka wayo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iryo banga, Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nk’uko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo, ku bwa Roho Mutagatifu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo ntibwamenyeshejwe abana b'abantu mu bindi bihe, nk'uko muri iki gihe intumwa ze zera n'abahanuzi babuhishuriwe n'Umwuka,