Ephesians 3:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iryo banga ni uko kubera Ubutumwa bwiza, abanyamahanga kimwe n'Abisiraheli bafite uruhare ku munani w'Imana, bakaba ingingo z'umubiri umwe kandi bagasangira ibyo yasezeranye muri Kristo Yezu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None dore n’abanyamahanga na bo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe natwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z'umubiri umwe natwe, abaheshejwe n'ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe.