Ephesians 4:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwo ntituzaba tukiri abana ngo duteraganwe hirya no hino n'imiyaga ibonetse yose, ari yo myigishirize y'abantu bashukana biyubikije uburyarya buyobya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo rero ntituzaba tukiri abana basabayangwa, maze ngo twangaranwe n’umuyaga ubonetse wose w’inyigisho ziturutse ku buhendanyi bw’abantu no ku buriganya bwabo bubayobya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya,