Ephesians 4:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umutwe ni wo ugenga ingingo z'umubiri zose, ugatuma zihurizwa hamwe zigahuza imikorere, zibikesha imitsi iwukomeza ikawutunga, bityo buri rugingo rugakora umurimo rugenewe, maze umubiri wose ugakura ukiyubaka. Byose biterwa n'urukundo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni We uha umubiri wose gutera hamwe mu ngingo nyinshi ziwugize, zikawutunga, zikawucunga, buri rugingo ku rugero rwarwo, akanawuha gukura no kwiyubaka mu rukundo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuri uwo ni ho Umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n'uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukūra gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo.