Ephesians 6:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Namwe bakoresha, mugirire mutyo abo mukoresha mureke kubashyiraho iterabwoba. Muzirikane ko ari mwe ari n'abo mukoresha, mufite Shobuja umwe uba mu ijuru, ufata abantu bose kimwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Namwe ba shebuja, mujye mubagenzereza mutyo, mureke kubakangisha ibihano; muzi neza ko Shebuja wabo n’uwanyu ari mu ijuru, We utarobanura abantu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Namwe ba shebuja, abe ari ko mugirira abagaragu banyu namwe, mureke kubakangisha kuko muzi yuko musangiye Shobuja uri mu ijuru, utarobanura abantu ku butoni.