Esther 2:14 — Compare Translations

2 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yagendaga nimugoroba akavayo mu gitondo, agashyirwa mu nzu y'abagore agashyikirizwa uwitwaga Shashigazi, icyegera cy'umwami cyari inkone cyarindaga inshoreke ze. Ntiyigeraga asubira ku mwami, keretse iyo yabaga amwifuje akamuhamagaza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yagendaga nimugoroba akagaruka mu gitondo, akajya mu nzu y'abagore ya kabiri akarindwa na Shashigazi inkone y'umwami yarindaga inshoreke, ntiyongere gusubira ku mwami keretse iyo umwami yamushakaga, akamuhamagaza mu izina.