Esther 2:7 — Compare Translations
2 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Moridekayi ni we wari warasigaranye Hadasa, mushiki we wo kwa se wabo, ari na we bitaga Esiteri. Yari yarapfushije se na nyina maze Moridekayi amugira umwana we. Uwo mukobwa yari afite uburanga n'igikundiro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Moridekayi uwo ni we wareze Hadasa ari we Esiteri umukobwa wa se wabo, kuko yari impfubyi adafite se na nyina, kandi uwo mukobwa yari umunyagikundiro afite uburanga. Se na nyina bamaze gupfa, Moridekayi aramujyana amurera nk'umwana we.