Esther 2:9 — Compare Translations

2 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Esiteri anyura Hegayi ndetse amutonaho, maze Hegayi amuha amavuta yo kwisīga n'ibyo kumutunga kugira ngo arusheho kuba mwiza. Amuha n'abaja barindwi batoranyijwe mu bo mu ngoro, yimura Esiteri hamwe n'abaja be, amujyana mu nzu nziza yagenewe abagore bateganyirijwe kuba ab'umwami.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mukobwa ashimwa na Hegayi amugiriraho ubuhake, Hegayi agira umwete wo kumuha ibyo kumurimbisha, amuha n'imigabane ye n'abaja barindwi, abo yari akwiriye guhabwa bavuye mu nzu y'umwami. Amutoranya mu bandi amujyanana n'abaja be, amushyira mu nzu y'abagore aheza haruta ahandi hose.