Esther 3:15 — Compare Translations

2 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku itegeko ry'umwami intumwa zihutana izo nzandiko, maze iryo tegekoteka ritangazwa mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani. Nuko umwami na Hamani baricara bica akanyota, naho umurwa wa Shushani urashoberwa, ugwa mu kantu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko intumwa ntizatinda zijyanwa n'itegeko ry'umwami, itegeko ryamamara ku murwa w'i Shushani. Maze umwami na Hamani bicazwa no kunywa, ariko abo ku murwa w'i Shushani barumirwa.