Esther 4:3 — Compare Translations

2 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu bihugu byose iryo teka ry'umwami ryageragamo rigatangazwa, Abayahudi bose bicwaga n'agahinda, bakigomwa kurya, bakarira bakaboroga. Benshi muri bo bambaraga imyambaro igaragaza akababaro bakaryama mu ivu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi mu bihugu byose aho itegeko n'iteka by'umwami byageraga, habagaho umubabaro mwinshi mu Bayuda bakiyiriza ubusa, bakarira bakaboroga kandi benshi muri bo biryamira hasi ku bigunira no mu ivu.