Esther 8:14 — Compare Translations
2 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko umwami atanga itegeko, intumwa zigenda ku mafarasi y'ibwami yihuta cyane zijyana izo nzandiko, kandi iryo tegekoteka ritangazwa mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko intumwa zihetswe n'amafarashi y'imbaraga yakoreraga umwami, zigenda zitewe umwete zihutishwa n'itegeko ry'umwami, itegeko ryamamara mu murwa w'i Shushani.