Esther 9:25 — Compare Translations
2 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko umwami amenye ubwo bugambanyi, yohereza inzandiko zivuga ko Hamani agirirwa ibibi yari agiye kugirira Abayahudi. Bityo Hamani n'abahungu be bamanikwa ku biti.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ijambo rigeze ku mwami, umwami atuma inzandiko zo gutegeka yuko ubugambanyi bwe yagambaniye Abayuda bumugaruka, kandi ngo ubwe n'abahungu be bamanikwe ku giti.