Exodus 1:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Haramutse habaye intambara, bakwifatanya n'abanzi bacu, bakaturwanya maze bakaducika. None rero nimureke dushake uburyo bwo kubabuza kwiyongera.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimucyo tuwigire ubwenge, ejo utazarushaho kugwira, maze intambara yatera ukifatanya n’abanzi bacu, ukaturwanya, hanyuma ukazava muri iki gihugu!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nimuze tubashakire ubwenge be kugwira, bikazatuma bafatanya n'ababisha bacu, habaho intambara bakaturwanya, bakava mu gihugu cyacu.”