Exodus 10:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izo nzige zizimagiza ubutaka bwose burijima, zirya ibimera byose n'imbuto z'ibiti urubura rwasize, ku buryo mu Misiri nta kibabi cyangwa icyatsi cyahasigaye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Zitwikira ubutaka bwose, kugeza aho butakigaragara. Ziyongobeza ibyatsi byo mu gihugu, n’imbuto zose ziri ku biti, izo urubura rwari rwarasize; maze ntihasigara ibabi na rimwe ku biti, cyangwa icyatsi na kimwe mu mirima y’igihugu cyose cya Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Zizimagiza ubutaka mu gihugu cyose, igihugu kibamo umwijima, zirya ibyatsi byose n'imyaka yose byo mu gihugu, n'imbuto z'ibiti zose rwa rubura rwasize. Mu gihugu cya Egiputa cyose ntihasigara ikintu na kimwe kibisi, naho cyaba igiti cyangwa ibyatsi cyangwa imyaka.