Exodus 10:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu minsi itatu ntihagira ubasha kureba mugenzi we cyangwa ngo ave aho ari, ariko aho Abisiraheli bose bari batuye harabonaga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta washoboraga kubona uwo bava inda imwe; ntihagira uva aho yari ari, muri iyo minsi itatu! Nyamara ahantu Abayisraheli bari batuye, wasangaga habona.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ntihagira abarebana cyangwa uwahaguruka akava aho ari bimara iminsi itatu, ariko mu mazu y'Abisirayeli bose harabonaga.