Exodus 10:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amatungo yacu yose tuzayajyana tudasize na rimwe, kuko ari yo tuzakuramo ayo gutambira Uhoraho Imana yacu. Ntidushobora kumenya icyo tugomba kumutambira tutaragera aho yatubwiye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Reka da! Tuzajyana n’amatungo yacu! Nta tungo na rimwe rizasigara ino, kuko ari yo tuzavanamo ibyo gutura Uhoraho Imana yacu, kandi ntitwamenya ibyo tuzatura Uhoraho tutaragera aho hantu!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
N'amatungo yacu tuzayajyana ntihazasigara n'urwara, kuko ari yo tuzaba dukwiriye kwendaho kuyakoreshereza Uwiteka Imana yacu. Kandi ntituzi ibyo tuzakoreshereza Uwiteka tutaragerayo.”