Exodus 10:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa na Aroni basanga umwami baramubwira bati: “Uhoraho Imana y'Abaheburayi aravuze ati: ‘Uzageza ryari kwanga kwicisha bugufi imbere yanjye? Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa na Aroni basanga Farawo, maze baramubwira bati «Uhoraho Imana y’Abahebureyi aravuze ngo: Uzanga kwiyoroshya imbere yanjye uzahereze hehe? Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose na Aroni binjira mu nzu ya Farawo baramubwira bati “Uwiteka, Imana y'Abaheburayo iravuze iti ‘Uzageza he kwanga kwicishiriza bugufi imbere yanjye? Reka ubwoko bwanjye bugende bunkorere.