Exodus 10:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyegera by'umwami biramubwira biti: “Uriya mugabo azakomeza kuduteza ibyago kugeza ryari? Reka abagabo b'Abisiraheli bajye kuramya Uhoraho Imana yabo. Ese nturamenya ko Misiri yarimbutse?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abagaragu ba Farawo baramubwira bati «Uriya muntu azatubuza uburyo ahereze hehe? Reka abo bantu bagende, bajye gusenga Uhoraho Imana yabo. Mbese ntubona ubu ngubu ko Misiri imaze kuzahara?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abagaragu ba Farawo baramubaza bati “Uriya mugabo azageza he kutubera umutego? Reka abo bantu bagende bakorere Uwiteka Imana yabo. Nturamenya yuko Egiputa hapfuye?”