Exodus 10:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati: “Ngaho nimujye kuramya Uhoraho Imana yanyu, ariko mumbwire n'abo muzajyana.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bahamagaza Musa na Aroni kwa Farawo, nuko arababwira ati «Ngaho nimugende, musenge Uhoraho Imana yanyu! Ati ariko se ni bande bagomba kujyayo?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bagarura Mose na Aroni imbere ya Farawo, arababwira ati “Nimugende mukorere Uwiteka Imana yanyu. Ariko hazagenda bantu ki?”