Exodus 11:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
abana b'abahungu b'impfura bose bapfe, kuva ku muhungu w'umwami uganje ku ngoma kugeza ku muhungu w'umuja upfukamye inyuma y'urusyo, ndetse n'uburiza bwose bw'amatungo burapfa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri kizapfe, kuva ku mfura ya Farawo yari kuzamusimbura ku ngoma kugeza ku mfura yavutse ku muja upfukamye inyuma y’urusyo, no kugeza ku buriza bwose bw’amatungo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
abana b'impfura bose bo mu gihugu cya Egiputa bapfe, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y'ubwami ukageza ku mpfura y'umuja w'umusyi, kandi n'uburiza bwose bw'amatungo buzapfa.