Exodus 11:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko mu Bisiraheli, nta n'imbwa iri bumokere umuntu cyangwa itungo.’ Bityo muzamenya ko Uhoraho adafata kimwe Abisiraheli n'Abanyamisiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara mu Bayisraheli bose nta n’imbwa izamokera umuntu cyangwa inyamaswa, kugira ngo mumenyereho ko Uhoraho atandukanya Misiri na Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko mu Bisirayeli nta n'umwe imbwa izamokera, mu bantu cyangwa mu matungo, kugira ngo mumenye uko Uwiteka yatandukanije Abanyegiputa n'Abisirayeli.’