Exodus 11:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibi byegera byawe byose bizansanga bimpfukamire, binyinginga biti: ‘Genda, wowe n'abantu bawe bose muri kumwe.’ Icyo gihe ni bwo nzagenda.” Musa ava ibwami arakaye cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyo gihe aba bagaragu bawe bazamanuka bansange, bampfukame imbere, banyinginge bati ’Sohoka ugende, wowe n’imbaga yose uyobora’. Hanyuma rero nzagende.» Nuko Musa asohoka kwa Farawo afite uburakari bwinshi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi aba bagaragu bawe bose bazamanuka bansange bampfukamire, bambwire bati ‘Va mu gihugu ujyane abantu bose bagukurikiye.’ Ubwo ni bwo nzagenda.” Ava kuri Farawo arakaye cyane.