Exodus 12:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arakomeza ati: “Uwo munsi muzakure umusemburo wose mu mazu yanyu, mumare iminsi irindwi murya imigati idasembuye. Muri iyo minsi, umuntu uzarya umugati usembuye azacibwe mu Bisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho yungamo ati «Mu minsi irindwi, muzajya murya imigati idasembuye. Guhera ku munsi wa mbere, muzavane mu mazu yanyu icyitwa umusemburo cyose. Kandi nihagira urya umugati usembuye, kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa karindwi, uwo azaba aciwe muri Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Muzajye mumara iminsi irindwi murya imitsima itasembuwe, ku munsi uyitangira mujye mukura umusemburo mu mazu yanyu. Uzarya imitsima yasembuwe uhereye ku munsi wa mbere ukageza ku wa karindwi, uwo muntu azakurwe mu Bisirayeli.