Exodus 12:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku munsi wa mbere no ku wa karindwi w'icyo cyumweru, muzajye mugira ikoraniro ryo kundamya. Kuri iyo minsi yombi ntihakagire umurimo mukora, uretse uwo gutegura ibyo murya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa mbere muzagire ikoraniro ritagatifu, no ku munsi wa karindwi mugenze mutyo. Muri iyo minsi, nta murimo n’umwe bazakora, uretse gutegura ibyo kurya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ku munsi wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, no ku wa karindwi hazabe iteraniro ryera he kugira umurimo wose ukorwa muri iyo minsi, keretse umurimo w'inda y'umuntu wese. Uwo wonyine abe ari wo mukora.