Exodus 12:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri iyo minsi irindwi muzakure umusemburo wose mu mazu yanyu, kuko umuntu uzarya umugati usembuye, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe, azacibwa mu Bisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu minsi irindwi ntihazagire imisemburo iba mu mazu yanyu. Kandi nihagira urya umugati usembuye, uwo muntu azaba aciwe mu ikoraniro rya Israheli; yaba umusuhuke, yaba umwenegihugu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muri iyo minsi uko ari irindwi umusemburo we kuzaboneka mu mazu yanyu. Uzarya icyasembuwe, uwo muntu azakurwe mu iteraniro ry'Abisirayeli, naho yaba umunyamahanga ubasuhukiyemo cyangwa uwavukiye mu gihugu cyanyu.