Exodus 12:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amaraso yayo muyaregereze mu rweso, maze mufate umushandiko w'utwatsi twitwa hisopo muwukozemo, hanyuma muyasīge ku mpande zose z'ibizingiti by'imiryango, kandi ntihagire n'umwe wo muri mwe usohoka kugeza mu gitondo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzende umushandiko w’icyuhagiro, mwinike mu maraso azaba ari ku ibesani; ayo maraso azaba ari ku ibesani muyasige ku mutambiko w’urugi no ku nkomanizo zombi. Naho mwebwe, ntihazagire umuntu urenga umuryango w’inzu ye, kugeza mu gitondo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mwende umukamato wa ezobu muwinike mu maraso yo mu rwabya, mumishe amaraso yo mu rwabya mu ruhamo rw'umuryango no ku nkomanizo zombi, he kugira uwo muri mwe usohoka mu nzu ye, mugeze mu gitondo.