Exodus 12:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
muzabasubize muti: ‘Turatambira Uhoraho igitambo cya Pasika, kitwibutsa ko Uhoraho yahise ku mazu y'Abisiraheli mu Misiri akaturokora, igihe yicaga Abanyamisiri.’ ” Nuko Abisiraheli bose barunama baramya Uhoraho,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
muzabasubize muti ’Ni igitambo cya Pasika dutuye Uhoraho; kuko yahise imbere y’ingo z’Abayisraheli igihe bari mu Misiri, akica Abanyamisiri, nyamara akarokora ingo zacu.’» Nuko imbaga irapfukama, barasenga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mujye mubasubiza muti ‘Ni igitambo cya Pasika y'Uwiteka, kuko yanyuze ku mazu y'Abisirayeli bari muri Egiputa agakiza amazu yacu, ubwo yicaga Abanyegiputa.’ ” Abantu barunama bikubita hasi.