Exodus 12:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu gicuku Uhoraho yica abana b'impfura bose b'Abanyamisiri, kuva ku mpfura y'umwami uganje ku ngoma kugeza ku mpfura y'imfungwa iri muri gereza, yica n'uburiza bw'amatungo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igicuku rero kinishye, Uhoraho yica icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, guhera ku mfura ya Farawo yari kumusimbura ku ngoma kugeza ku mfura y’umunyururu uri mu buroko, no ku buriza bwose bw’amatungo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu gicuku Uwiteka yica abana b'imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y'ubwami ukageza ku mpfura y'imbohe mu kazu k'ibwina, n'uburiza bw'amatungo bwose.