Exodus 12:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Niba abo mu rugo rumwe ari bake ku buryo badashobora kumara iryo tungo, basangire n'ab'urugo baturanye. Bazahitemo iryo tungo bakurikije umubare w'abazarisangira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba urugo rurimo abantu bake kuri iryo tungo, bazarifatanye n’umuturanyi ubari hafi cyane, baringanize n’umubare w’abantu. Muzahitemo iryo tungo mukurikije icyo buri muntu ashobora kurya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi niba inzu ari nto itari bumare umwana w'intama, asangire n'umuturanyi we bahereranye, bawufatanye uko umubare w'abantu uri, uko imirīre y'umuntu wese iri abe ari ko muzabara umubare w'abasangira umwana w'intama.