Exodus 12:48 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umunyamahanga utuye muri mwe nashaka kuyizihiza ku bwo kubaha Uhoraho, mujye mubanza mukebe abo mu rugo rwe bose b'igitsinagabo. Ni bwo azabarwa nk'Umwisiraheli agashobora kwizihiza Pasika. Ariko ntihakagire uw'igitsinagabo utakebwe uyiryaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nihagira umusuhuke ucumbitse iwawe, agashaka na we guhimbaza Pasika yo gusingiza Uhoraho, bizaba ngombwa ko uwitwa umuhungu wese umukomokaho abanza kugenywa; hanyuma azemererwe kuyihimbaza, kuko noneho azaba abaye nk’umwenegihugu. Ariko nta n’umwe uzayiryaho atabanje kugenywa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi umunyamahanga nabasuhukiramo agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, abahungu b'iwe bose bakebwe abone kwegera ibya Pasika, akabiziririza. Kandi azamera nk'uwavukiye mu gihugu cyanyu, ariko ntihakagire utakebwe wese ubiryaho.