Exodus 13:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzakomeze kugenza mutyo, igihe Uhoraho azaba abagejeje mu gihugu azabaha nk'uko yabisezeranyije ba sokuruza, igihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abahivi n'Abayebuzi, igihugu gitemba amata n'ubuki.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe rero Uhoraho azaba yakwinjije mu gihugu cy’Abakanahani, n’Abahiti, n’Abahemori, n’Abahivi, n’Abayebuzi, ari na cyo yarahiriye abakurambere bawe ko azakiguha, igihugu gitemba amata n’ubuki, uzakore uyu muhango muri uku kwezi nyine.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori n'Abahivi n'Abayebusi, icyo yarahiriye ba sekuruza bawe ko azakiguha, igihugu cy'amata n'ubuki, uzajye uziririza uwo muhango wera uko uko kwezi gutashye.