Exodus 14:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Babwira Musa bati: “Mbega ibyo wadukoreye! Kuki washatse ko dupfira mu butayu? Ese nta mva ziri mu Misiri?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Babwira Musa, bati «Mbese Misiri yari ibuze imva byatuma utuzana ngo tugwe hano mu butayu? Watugenjeje ute kugira ngo utuvane mu Misiri?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Babaza Mose bati “Nta mva zari muri Egiputa, kutuzana ngo dupfire mu butayu? Ni iki cyatumye utugirira utyo, kudukura muri Egiputa?