Exodus 14:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa arabasubiza ati: “Mwitinya nimukomere! Iri joro muri bwirebere ukuntu Uhoraho abakiza. Bariya Banyamisiri mureba ntimuzongera kubabona ukundi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa rero abwira rubanda, ati «Mwigira ubwoba! Nimukomere, maze muze kwirebera uko Uhoraho abarokora uyu munsi! Koko rero Abanyamisiri muruzi none, nta bwo muzongera kubabona ukundi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi.