Exodus 14:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho atuma ibiziga by'amagare yabo bifatwa mu cyondo, ku buryo yagendaga biruhanyije cyane. Abanyamisiri baravugana bati: “Nimureke duhunge! Uhoraho araturwanya arengera Abisiraheli.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
abuza ibiziga by’amagare yabo kugenda, kuyatwara bikabagora. Ubwo Abanyamisiri barabwirana bati «Nimuze duhunge Abayisraheli, kuko Uhoraho arwana mu kigwi cyabo yibasiye Misiri!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Akura inziga ku magare yabo, bituma akururika aruhije cyane. Abanyegiputa baravugana bati “Duhunge Abisirayeli kuko Uwiteka abarengera, akarwanya Abanyegiputa.”