Exodus 14:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami wa Misiri yumva ko Abisiraheli bagiye, maze we n'ibyegera bye bisubiraho baravuga bati: “Twakoze ibiki? Ubonye ngo tureke Abisiraheli bagende kandi badukoreraga!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami wa Misiri aza kumenya ko umuryango w’Abayisraheli wacitse. Ubwo ngubwo umutima wa Farawo n’uw’abagaragu be urabirinduka; maze baravuga bati «Byagenze bite rwose kugira ngo tureke Abayisraheli bagenda, bekuzadukorera ukundi?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami wa Egiputa bamubwira yuko ubwo bwoko bwacitse. Umutima wa Farawo n'iy'abagaragu be irabuhindukira barabazanya bati “Twakoze ibiki kurekura Abisirayeli bakava mu buretwa twabakoreshaga?”