Exodus 15:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abagendera ku mafarasi n'abagendera mu magare y'intambara b'umwami wa Misiri binjiye mu nyanja, maze Uhoraho abarenzaho amazi. Naho Abisiraheli baciye hagati mu nyanja bagenda ku butaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amafarasi ya Farawo hamwe n’amagare ye n’abayarwaniraho binjiye mu nyanja, maze amazi y’inyanja Uhoraho ayabagarura hejuru, naho Abayisraheli bo bigendera ahumutse mu nyanja nyirizina.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko amafarashi ya Farawo yajyananye mu nyanja n'amagare ye, n'abahetswe n'amafarashi be, Uwiteka agasubiza amazi y'inyanja ahayo akabirengera, ariko Abisirayeli bo bagaca hagati mu nyanja nko ku butaka.