Exodus 16:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli bose bava Elimu bagera mu butayu bwa Sini, buri hagati ya Elimu n'umusozi wa Sinayi. Bagerayo ku itariki ya cumi n'eshanu y'ukwezi kwa kabiri k'umwaka baviriye mu Misiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bahaguruka Elimu, maze imbaga yose y’Abayisraheli itaha mu butayu bwa Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi; hari ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa kabiri kuva aho bimukiye mu Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bava muri Elimu bakomeza urugendo, iteraniro ryose ry'Abisirayeli rigera mu butayu bw'i Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi, ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi gukurikiye uko baviriye muri Egiputa.