Exodus 16:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
maze barabipima kugira ngo uwatoraguye byinshi yongerere uwatoraguye bike. Buri wese atwara ibimuhagije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma bagapimisha omeru; uwabaga yatoraguye byinshi ntagire na busa arenzaho, kandi n’uwabaga yatoraguye bike ntatubirwe na busa: mbese buri muntu yatoraguraga ibyo yari abashije kurya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Babigeresheje icyibo cya omeru, uwateranije byinshi ntiyagira icyo atubukirwa, n'uwateranije bike ntiyagira icyo atubirwa. Bateranije ibihwanye n'imirīre y'umuntu wese.