Exodus 16:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa arakomeza ati: “Uhoraho ari bubahe inyama zo kurya uyu mugoroba, naho mu gitondo azabaha imigati muyihage kuko yumvise mumwitotombera. Ntabwo ari twe mwitotombera, ahubwo ni Uhoraho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa arongera ati «Iki kigoroba Uhoraho araza kubaha inyama zo kurya, n’ejo mu gitondo azabahe imigati ibahagije; kuko Uhoraho yumvise umwijujuto wanyu mumwijujutira! Naho se twebwe turi iki? Si twebwe mwijujutira, ahubwo ni Uhoraho ubwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose arababwira ati “Ibyo biri busohore ubwo Uwiteka ari bubahe inyama zo kurya nimugoroba, mu gitondo akazabaha ibyo murya mugahaga, kuko Uwiteka yumvise kwivovota kwanyu mumwivovotera. Natwe turi iki? Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka ni we mwivovotera.”