Exodus 17:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli bose bava mu butayu bwa Sini, bagenda bimura inkambi zabo nk'uko Uhoraho yabategetse. Bageze i Refidimu bahashinga amahema, ariko ntibahabona amazi yo kunywa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imbaga yose y’Abayisraheli ihaguruka mu butayu bwa Sini, ngo bakomeze urugendo rwabo uko Uhoraho yabishakaga. Bageze i Refidimu bahaca ingando, ariko ntibahabona amazi yo kunywa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iteraniro ry'Abisirayeli ryose riva mu butayu bw'i Sini, baragenda bamara izindi ndaro zabo nk'uko Uwiteka yabategetse, babamba amahema yabo i Refidimu. Nta mazi yo kunywa yari ahari.