Exodus 17:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amaboko ya Musa amaze kuruha, Aroni na Huri bamuzanira ibuye aryicaraho, bashyigikira amaboko ye umwe ahagaze iburyo undi ibumoso. Bityo akomeza kuzamura amaboko ye, kugeza ubwo izuba rirenga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hashize igihe, amaboko ya Musa aza kunanirwa. Nuko benda ibuye barimwicazaho; Aroni na Huru bakaramira amaboko ye, umwe ari mu ruhande rumwe, undi mu rundi. Bityo amaboko ye aguma hamwe, kugeza igihe izuba rirenga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutega aryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n'undi urundi, amaboko ye arakomera ageza ku izuba rirenga.